Uburenganzira bwa nyir’igihangano cy’ubuvanganzo buzwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Copyright”, copyright ikaba yagereranywa na “droits d’auteurs” mu gifaransa.
Gusa iyo usesenguye neza, usanga droits d’auteurs atari kimwe neza neza na copyright ahanini kubera uburyo cyangwa se systemes z’amategeko zitandukaye droit d’auteur na copyright bikomokamo.
Copyright iha nyir’igihangano cy’ubuvanganzo uburenganzira buri mu byiciro 2.
Itanga uburenganzira bwerekeranye n’umutungo w’amafaranga ukomoka ku gihangano cyangwa se “economic rights”, ikanatanga uburenganzira bwo kubahirwa igihangano aribwo “moral rights”.